Abayobozi bo muri Beni muri Kivu y’Amajyaruguru, batangaje ko ubwo bwicanyi bwabaye kuri uyu wa Kane, ubwo abagabo icyenda, abagore batandatu n’umwana umwe bategwaga igico, bakicwa barashwe.
BBC yatangaje ko abo baturage bategewe mu gace ka Maimoya gaherereye mu bilometero 40 uvuye mu Mujyi wa Beni.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Oicha byakiriye abakomeretse, byatangaje ko abantu icyenda aribo bakomerekeye muri ubwo bugizi bwa nabi.
Intara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iya Ituri guhera muri Gicurasi uyu mwaka zashyizwe mu bihe bidasanzwe zinahabwa ubuyobozi bwa gisirikare mu rwego rwo guhashya imitwe yitwaje intwaro imaze igihe yica abasivile.
Umutwe wa ADF ugendera ku mahame ya kisilamu umaze imyaka 30 urwanira mu Burasirazuba bwa Congo ufite inkomoko muri Uganda.
Ni umwe mu mitwe yitwaje intwaro imaze guhitana benshi muri Congo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!