Amakuru ava muri ako karere avuga ko uretse abapfuye hangiritse n’ibindi bintu binshi birimo inzu zatwitswe ndetsen’imitngo y’abaturage yasahuwe.
Ibi bikorwa byahagaritswe n’ingabo za leta zatabaye nk’uko abaturage babibwiye Radio Okapi.
Ingabo za leta zabanje kurwana n’inyeshyamba ku wa Gatatu kuva nyuma ya saa sita kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.
Imibare yamaze gutangazwa igaragaza ko mu bapfuye harimo abasivile 12 bishwe n’inyeshyamba, na zo zigapfamo batatu mu gihe abandi bakomerekeye mu mirwano.
Iyi mirwano ngo yatumye abaturage benshi bava mu byabo barahunga ku buryo ibikorwa byose by’iterambere ndetse n’amashuri byari byahagaze.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!