Abatangabuhamya babwiye Radio Okapi ko hatahuwe imirambo 17 y’abasivile i Tchabi n’indi itandatu i Vido barimo abashobora kuba barishwe bava mu mirima abandi bakicirwa mu ngo zabo.
Aya makuru avuga ko abishwe babanje kubohwa nyuma bakaraswa cyangwa bakicishwa intwaro gakondo zirimo imihoro.
Brigade ya Monusco ishinzwe ubutabazi bwihuse i Thcabi ngo ni yo yatabaye ikaba yirukana abo barwanyi, ibyatumye abishwe bataba benshi cyane.
Igisirikare ntacyo cyigeze gitangaza kuri ibyo bitero mu gihe abishwe bashyinguwe kuri uyu wa Gatatu.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!