00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Abantu 26 bamaze kwicwa n’inzara muri gereza ya Masisi

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 11 June 2023 saa 09:32
Yasuwe :

Imiryango itegamiye kuri Leta mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu Burasirazuba bwa Congo (RDC), yatangaje ko kuva umwaka wa 2023 watangira abantu 26 bamaze kwicwa n’inzara no kubura ubuvuzi muri gereza ya Masisi.

Gereza ya Masisi ifungiyemo abantu 107, aho muri bo umwe ari we wabashijwe kugezwa imbere y’inkiko nk’uko Radio Okapi yabitangarijwe na sosiyete sivile.

Abafungiye muri iyo gereza bose bahuriye ku kibazo cy’imibereho mibi, aho kubona ibyo kurya ari ingume ndetse no kuvurwa ku bahuye n’uburwayi bikaba bigoye.

Téléphone Mitondeke, umwe mu bayobozi ba sosiyete sivile, yavuze ko izo mfungwa zifite n’ikibazo cyo kuba dosiye zazo mu nkiko nta gikurikirana ku buryo bamwe bahamaze igihe kinini bataragezwa imbere y’umucamanza.

Ati "Aba mbere batangiye gupfa kubera inzara mu gihe buri mezi atatu Guverinoma itanga miliyoni icyenda z’amafaranga ya Congo yo gufasha iyo gereza ya Masisi. Twibaza icyo inzu yubatswe ngo ijye itangirwamo ubuvuzi imaze."

Ibibazo byatangiye kuba bibi ubwo intambara yatangiraga muri ako gace hagati y’ingabo za Leta, FARDC n’inyeshyamba za M23 , yatumye abacamanza babaga muri ako gace bimukira i Goma.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages