Kuwa Kane ubwo hasozwaga ukwezi kw’igisibo gitagatifu cya Ramadan mu Murwa Mukuru i Kinshasa nibwo habaye ubushyamirane hagati y’amatsinda abiri y’Abayisilamu bari bemeranyije guhurira hamwe mu isengesho, aho haguyemo umupolisi umwe abandi bagakomerekera muri uku kutumvikana.
Umunyamategeko Tshipamba Ngambamalu wunganira mu mategeko abarenganiye muri ubu bushyamirane, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’ u Bufaransa AFP ko abantu 30 bakatiwe urwo gupfa mu rubanza rwatangiye kuburanisha kuri uyu wa Gatanu nyuma y’umunsi umwe ibi bibaye.
Igihano cy’urupfu nticyaherukaga gutangwa muri iki gihugu kuva mu 2003 ubwo cyasimbuzwaga igifungo cya burundu.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi muri Kinshasa, Sylvano Kasongo, yavuze ko muri izi mvururu zahitanye umupolisi umwe, abantu 40 bahakomerekeye, ubu bushyamirane bugihoshwa abagera kuri 35 bahita batabwa muri yombi.
Uku gushyamirana kwahuje amatsinda abiri y’Abayisilamu bari bemeranyije gufatanya mu isengesho ryo gusoza ukwezi gutagatifu kwa Ramadan ariko bikaza kurangira batumvikanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!