Umuyobozi wa Sosiyete sivile yo muri ako gace, John Bosco Lal, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) ko iyo mirwano yahuje abaturage bo mu bwoko bw’aborozi b’Aba-Hema n’abahinzi bo mu bwoko bw’aba-Lendu.
Radio Okapi itangaza ko muri iyi mirwano hifashishijwe imihoro, imyambi n’imbunda zo mu bwoko bwa AK-47, inzu zo muri imwe mu midugudu yo muri Ituri zikaba zaratwitswe.
Uyu muyobozi yavuze ko babaze abagera kuri 41 baguye muri iyo mirwano, gusa abari bahari baravuga ko mu midugudu ibiri yonyine hapfuye abantu bagera ku 10.
Umwe mu bayobozi muri Guverinoma yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ko babaze abagera kuri 30 bahasize ubuzima, gusa ngo hari indi mirambo ikiri mu bihuru, ubushakashatsi bukaba bukomeje.
Iyo mirwano hagati y’ayo matsinda abiri ikunze gushozwa n’inyeshyamba z’aba-Lendu imaze kugwamo abantu benshi kuva mu Ukuboza. Mu ntangiriro z’uku kwezi habazwe abagera kuri 31.
Iyo mirwano hagati y’aba-Hema n’aba-Lendu imaze hafi ikinyejana, imaze kugwamo umubare munini w’abaturage mu gihe abasaga ibihumbi 200 bataye ingo zabo.



















TANGA IGITEKEREZO