Abarwanyi bavugwa ni abo mu duce twa Tama na Itala duherereye muri Lubero, hose muri Kivu y’Amajyaruguru.
Umwe muri aba wavuganye na radiyo Okapi yemeje ko yahunze nyuma yo kumva ibyo aba barwanyi bagiye bakora muri ibi bice bitakirangwamo umutekano.
Aba bantu bo mu miryango itegamiye kuri Leta bakaba barahisemo kujya ahantu harinzwe n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC). Aho bihishe ariko bavuga ko bahangayikishijwe n’imiryango yabo basize inyuma kubera ibikorwa biteye ubwoba by’aba barwanyi.
Abaturage bo muri utu duce kandi bashinja aba barwanyi kubanyaga utwabo, kubambura no kubasoresha ku gahato kandi na bo basanzwe barashegeshwe ubujyahabi baranakennye kubera kudatekana.



















TANGA IGITEKEREZO