Ni nyuma y’uko Komisiyo y’amatora itesheje agaciro intsinzi zabo, ibashinja amanyanga, ruswa, ubugizi bwa nabi, kwiba imashini zitora kugira ngo bitore n’ibindi.
Ubushinjacyaha bwasabye ko abo bantu aho bari hose babuzwa gusohoka igihugu, abari hanze yacyo bagatabwa muri yombi.
RFI yatangaje ko mu bari guhigishwa uruhindu harimo batatu basanzwe ari ba Minisitiri, ba Guverineri bane, abarimu ba Kaminuza, abasanzwe ari abasenateri ndetse n’abadepite mu Nteko icyuye igihe.
Mu mazina ari gushakishwa harimo Gentiny Ngobila usanzwe ari Guverineri wa Kinshasa wakuweho ubudahangarwa kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Mutarama.
Benshi mu bashinjwe amanyanga mu matora y’abadepite barabihakana, bakavuga ko ari amayeri y’ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi yo kubigizayo kugira ngo imyanya yabo ishyirwemo abumvikana n’ubutegetsi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!