Iki gitaramo cyabereye muri stade des Martyrs i Kinshasa, cyitabiriwe n’abantu basaga 30 000 kuri uyu wa Gatandatu.
Ibinyamakuru byo muri icyo gihugu byatangaje ko hataramenyekana icyatumye abo bantu bapfa, nubwo bikekwa ko ari umuvundo. Ni mu gihe Maajabu Gospel, sosiyete yateguye icyo gitaramo yo mu itangazo yashyize hanze, igaragaza ko hashobora kuba hari abantu babigizemo uruhare binyuze mu guteza akavuyo.
Abapfuye ni abagore umunani n’umugabo umwe. Bose bageze kwa muganga bapfuye kuko nta butabazi bw’ibanze bwari bwateguwe aho igitaramo cyabereye, nkuko Minisitiri w’Ubuzima Dr Samuel José Kamba yabitangaje.
Impamvu nta butabazi bw’ibanze bwateguwe, ngo ni uko abateguye igitaramo batabimenyesheje Minisiteri y’Ubuzima.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!