00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Abanyeshuri batwite bakomorewe

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 15 July 2025 saa 02:12
Yasuwe :

Minisiteri y’Uburezi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yemerewe abanyeshuri batwite gusubira ku ishuri nyuma y’igihe kinini baciwe.

Ibiro by’Umunyamabanga Mukuru muri iyi Minisiteri byasobanuye ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kubahiriza gahunda y’igihugu yo kudaheza mu burezi no guha abantu bose amahirwe yo kwiga.

Ku wa 14 Nyakanga 2025, abashinzwe uburezi ku rwego rw’intara basabwe kubahiriza iki cyemezo, banakagenzura niba abakobwa batwite bari kwemererwa kwiga.

Byagaragaye ko hari abakobwa benshi bari barataye ishuro birewe no kuba baratwise bakiri bato. Kubabuza amahirwe yo kwiga byangizaga ahazaza habo, ndetse bigaha intebe ubusumbane mu burezi.

Abakobwa batwite bemerewe gusubira mu mashuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages