00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Abanyeshuri bigaragambije basaba ko ingabo za EAC ziva ku butaka bwabo

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 14 February 2023 saa 07:35
Yasuwe :

Abanyeshuri bo muri za kaminuza bigaragambije kuri uyu wa Mbere mu Mujyi wa Goma, bagaragaza ko bashyigikiye igisirikare cy’igihugu cyabo gihanganye n’abarwanyi ba M23 mu Burasirabuza bwacyo.

Muri iyo myigaragambyo abanyeshuri banamaganye ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (East African Community Regional Force: EACRF) bazishinja kunanirwa kubona igisubizo cy’intambara hagati ya M23 na FARDC.

Iyi ni imyigaragambyo ibaye ku nshuro ya kane mu gihe kitarenze ukwezi kumwe aho yitabirwa n’abasivile muri Kivu y’Amajyaruguru bagaragaza ko badashaka ingabo za EAC ku butaka bwabo.

Nubwo ubuyobozi bw’Umujyi wa Goma bwagerageje kuburizamo iyo myigaragambyo ntibyabujije abanyeshuri gukomeza kwirara mu mihanda ngo batange ubutumwa bwo kwamagana ingabo za EAC.

Inkuru ya The Eastafrican ivuga ko polisi ya RDC nta kindi yakoze uretse gutatanya abigaragambyaga bamaze umwanya bakambitse imbere y’ibiro bya Guverineri mu Mujyi wa Goma.

Imyigaragambyo yo kwamagana ingabo za EAC irakomeje nyamara abasirikare ba Uganda na Sudani y’Epfo, biteganyijwe ko bazoherezwa muri RDC vuba aha nk’uko byemejwe mu nama y’Abakuru b’Ibihugu yabaye ku wa 4 Gashyantare 2023, i Bujumbura mu Burundi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages