Sosiyete Sivile yatangaje ko kugeza ubu hari umubare munini w’impunzi zibayeho nabi zakuwe mu byabo n’ibitero Ingabo za Leta ya repuburika Ihranaira Demokarasi ya Congo (FARDC) yagabye ku mutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda.
Umuvugizi wa Sosiyete Sivile muri Uvira, Joël Muterekwa, yatangaje ku wa 10 Werurwe ko impunzi zirenga ibihumbi bitanu zimeze nabi mu bice bya Uvira na Mwenga muri Kivu y’Amajyepfo nk’uko Radio Okapi yabitangaje.
Muterekwa yavuze ko izi mpunzi zakuwe mu byabo n’ibitero FARDC yagabye ku mutwe wa FDLR mu gace kitwa Itombwe no ku mutwe wa FNL urwanya Leta y’u Burundi.
Yakomeje agaragaza ko izi mpunzi nta byo kurya zifite, nta n’ubuvuzi zibona. Uyoboye Batayo ya 42 ya FARDC yemeje amakuru y’ihunga ry’abo baturage.
Sosiyete Sivile yanatangaje ko abarwanyi ba FDLR bagenda basahura imyaka y’abaturage aho bahungiye.
FARDC yatangaje ko yatangiye ibitero kuri FDLR muri Gashyantare 2015 nubwo hari abakemanga ukuri kwabyo kuko izi ngabo n’uyu mutwe bifitanye umubano udasanzwe kuva mu myaka 20 ishize.



















TANGA IGITEKEREZO