Abantu basaga ijana bahitanywe n’inkongi y’umuriro yafashe ubwato mu ruzi rwa Congo ku itariki ya 9 Gashyantare 2015.
Radiyo Okapi dukesha iyi nkuru, ivuga ko iyo nkongi yafatiye ubwo bwato ahitwa Basoko mu birometero 200 werekeza mu Burengerazuba bw’Umujyi wa Kisangani.
Abatangabuhamya bavuga ko ubwo bwato bwafatwaga n’inkongi, ubwoba bwatumye bamwe mu bari baburimo biroha mu mazi, imirambo ya barindwi (7) muri bo iza kuboneka, ariko abandi baracyashakishwa.
Abantu 61 ni bo babashije kurokoka iyo mpanuka bagera ku nkombe ariko ngo abahitanywe n’inkongi ni benshi, gusa imibare itangazwa ikaba ikiri iy’agateganyo, hakaba hagikorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyo nkongi n’umubare nyakuri w’abo yahitanye.



















TANGA IGITEKEREZO