Perezida wa sosiyete sivile ya Akongo, Vital Tungulo, yatangaje ko abarwanyi ba CODECO bishe abantu barindwi, batwikira inzu 17 z’abaturage muri teritwari ya Djugu, intara ya Ituri.
Umunyapolitiki ukomoka muri iyi teritwari, Bruno Akilisende, yatangaje ko nyuma y’amasaha 24, abarwanyi ba CODECO bishe abandi baturage 20 tariki ya 21 Kamena.
Akilisende yagize ati “Ku wa 21 Kamena 2024, abarwanyi ba CODECO bateye umudugudu wa Bianda, abantu 20 barapfa, inzu ziratwikwa, inzu z’ubucuruzi zirasahurwa. Byatumye abantu bahungira muri Mungwalu, agace bivugwa ko gatekanye. Ingabo za RDC zabasubije inyuma.”
Muri teritwari ya Lubero mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na ho, abarwanyi ba ADF ku wa 22 Kamena 2024 bagabye igitero mu gace ka Kyandanga, bica abaturage 13, batwika inzu ndetse na moto.
Perezida wa sosiyete sivili muri iyi teritwari, Kagheni Samuel, yatangaje ko ubwo abarwanyi ba ADF bavaga muri aka gace, bagabye ibitero n’ahandi banyuraga. Ati “Umwanzi ADF yashyize umudugudu wacu mu cyunamo ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu. Ku wa Gatanu gusa, yiciye abasivili 13 muri Kyandanga.”
Kagheni yakomeje ati “Batwitse imitungo irimo inzu na moto. Kuri uyu wa Gatandatu, umwanzi yagabye igitero aho yanyuraga hose. Kugeza ubu, ntabwo turamenya ibyangiritse.”
Aba basivili bishwe mu gihe mu bindi bice byo muri Kivu y’Amajyaruguru bikomeje kuberamo imirwano, yatumye abaturage babarirwa muri za miliyoni bahungira mu mujyi wa Goma no mu nkengero zawo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!