Ni mu bice bya Kisharo nyir’izina ahitwa i Mirambi aho aba barwanyi bafite ibirindiro i Nyamitwitwi basahuye imitungo y’abaturage.
Umuyobozi muri aka gace, Aimé Mukanda Mbusa, yabwiye ACTU7.CD ko aba barwanyi babanje gushimuta abaturage bane baza kubarekura nyuma yo guhabwa ingwate.
Ati “Nk’uko tubikesha umwe mu abatwaje imitwaro y’ibyo basahuye, aba barwanyi byanze bikunze ni aba FDLR baba Nyamitwitwi. Yarabaherekeje abageza mu birometero bibiri. Ni bo bashimuse abaturage bane i Kisharo.”
Yakomeje agira ati “Turasaba abayobozi ikintu kimwe, ni ugucungira umutekano abaturage n’ibyabo byanashoboka bakirukana FDLR i Nyamitwitwi.”
Izi nyeshyamba zishinjwa ubugizi bwa nabi muri teritwari ya Rutshuru kuva mu myaka ya mbere ahari ibirindiro by’indi mitwe yitwaje intwaro igenzura aka karere.




Ibitekerezo 0