00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarwanyi ba M23 bahungiye mu Rwanda na Uganda bakomeje kunangira gusubira iwabo

Yanditswe na

Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 18 December 2015 saa 08:43
Yasuwe :

Abarwanyi 12 bahoze ari aba M23 nibo batahutse ku butaka bwa Congo mu gihe ntarengwa bari bahawe n’Inama Mpuzamahanga y’ibihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari, ICGLR, ngo babe bamaze gusubira mu gihugu cyabo.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo gusezerera ingabo no kuzisubiza mu buzima busanzwe muri Monusco, Taz Greyling, yabitangaje kuri uyu wa Gatatu mu nama intumwa z’Umuryango w’Abibumbye muri Congo zigirana buri Cyumweru.

ICGLR yari yavuze ko abahoze ari abarwanyi ba M23 bahungiye muri Uganda bagombaga kuba barangije gutahuka kuva ku itariki ya 1 kugera kuri 15 Ukuzoboza 2015.

Taz Greyling avuga ko hagombaga gutaha abagera kuri 900, ariko bimwe mu bikorwa by’abayobora M23 bituma bamwe binangira gutahuka.

Nk’uko Radio Okapi ibitangaza, Taz Greyling yagize ati « Hariho ukubatera ubwoba ku rwego rw’abayobozi, kubaha amakuru atari yo, kubabuza gutaha bityo kubera imikoranire muri iryo tsinda rito ry’abahoze muri M23, n’abo 12 batashye baradutunguye.»

Kugeza ubu abarwanyi bahoze muri M23 bagera kuri 573 bari muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe abagera ku 1500 bari hanze y’igihugu, barimo 1 039 bari muri Uganda n’abandi 440 bari mu Rwanda.

Mu Gushyingo nibwo Abaminisitiri b’ingabo muri ICGLR bari banzuye ko inyeshyamba za M23 zahungiye muri Uganda zigomba kuba zatashye bitarenze kuwa 15 Ukuboza 2015, ariko baracyanangiye.

Kugeza ubu itsinda rya RDC rikurikirana itahuka ry’izi ngabo riri i Kampala muri Uganda mu gihe kigera ku byumweru bibiri aho ryagiye gushishikariza abahoze muri M23 gusubira mu gihugu cyabo, ariko ngo ntibarahura n’abayobozi ba M23.

Bamwe muri aba bahoze ari abarwanyi ba M23 bagaragaza impungenge z’umutekano w’ubuzima bwabo mu gihe baba basubiye kubutaka bwa Congo, aho benshi bashinjwa ko bakoreye ibyaha by’intambara.

Abahoze ari abarwanyi ba M23 bavuga ko bafite impungenge z'umutekano wabo baramutse basubiye iwabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages