Umuvugizi w’Igisirikare cy’Igihugu (FARDC) muri ako gace, Major Dieudonné Kaseraka, yatangarije 7sur7.cd, ko abo barwanyi batanze imbunda ebyiri n’amasasu asaga 100.
Ati “Bishyikirije ibirindiro by’ingabo za MONUSCO i Minembwe. Aba barwanyi bari bavuye mu ishyamba rya Bijabu aho basanzwe bafite ubwihisho. Abo bane ni abasore b’imyaka kuva kuri 24 kugeza kuri 26. Bavuze ko binjiye muri aba barwanyi mu 2020.”
Umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro byiswe Sokola2 muri Kivu y’Amajyepfo, yahamagariye abandi barwanyi kuva mu mashyamba.
Major Dieudonné Kaseraka yasobanuye ko kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, abarwanyi benshi bemeye kuva mu ishyamba abandi bihuza n’indi mitwe ikomoka mu mahanga.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!