00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Abarwanyi bane bo mu ihuriro Makanika-Twigwaneho bishyize mu maboko ya MONUSCO

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 20 December 2021 saa 09:01
Yasuwe :

Inyeshamba zibarizwa mu Ihuriro ryitwa Makanika-Twigwaneho zishyize mu maboko y’ingabo za Loni zishinzwe kubungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) muri Teritwari ya Fizi muri Kivu y’Amajyepfo, ku wa Gatandatu.

Umuvugizi w’Igisirikare cy’Igihugu (FARDC) muri ako gace, Major Dieudonné Kaseraka, yatangarije 7sur7.cd, ko abo barwanyi batanze imbunda ebyiri n’amasasu asaga 100.

Ati “Bishyikirije ibirindiro by’ingabo za MONUSCO i Minembwe. Aba barwanyi bari bavuye mu ishyamba rya Bijabu aho basanzwe bafite ubwihisho. Abo bane ni abasore b’imyaka kuva kuri 24 kugeza kuri 26. Bavuze ko binjiye muri aba barwanyi mu 2020.”

Umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro byiswe Sokola2 muri Kivu y’Amajyepfo, yahamagariye abandi barwanyi kuva mu mashyamba.

Major Dieudonné Kaseraka yasobanuye ko kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, abarwanyi benshi bemeye kuva mu ishyamba abandi bihuza n’indi mitwe ikomoka mu mahanga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages