Aba bantu biciwe mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Congo kuwa Kabiri, aho bari bari mu nkambi yahungiyemo abavanywe mu byabo n’imirwano ahitwa Djugu.
Umwe mu bakozi ba Loni muri Congo waganiriye na AFP, yavuze ko nibura abantu 52 aribo bishwe mu gihe 36 bakomeretse.
Umuvugizi w’ingabo muri Ituri, Lieutenant Jules Ngongo, yamaganye ubwo bwicanyi, avuga ko kurwanya abaturage batakurwanyije ari icyaha cyibasiye inyokomuntu.
Umutwe uzwi nka Codeco (Coopérative pour le développement du Congo), niwo ushinjwa kuba inyuma y’ubwo bwicanyi. Uyu mutwe uvuga ko uharanira inyungu z’abo mu bwoko bw’aba-Lendu bahora bahanganye n’abitwa aba-Hema.
Umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze w’ahabereye ubwicanyi, yavuze ko inyeshyamba zabateye kuwa Kabiri ku mugoroba zitwaje imihoro.
Benshi mu bishwe baranizwe abandi baratemwa.
Ingabo za Leta zahageze mu gitondo cyo kuwa Gatatu benshi bamaze gupfa.
Abishwe bari bamaze imyaka hafi itatu mu nkambi ya Savo icumbikiwe abasaga 24 ooo.
Intara ya Ituri ndetse n’iya Kivu y’Amajyaruguru guhera muri Gicurasi umwaka ushize zashyizwe mu bihe bidasanzwe, kugira ngo inzego z’umutekano zibashe guhangana n’imitwe yitwaje intwaro imaze imyaka isaga 20 iyogoza ako gace.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!