Hari abo mu mujyi wa Goma bari barahawe icumbi ku kigo cy’ishuri ariko baherutse kwirukanwamo kuko amashuri agiye gufungura imiryango.
Africa News yatangaje ko hari imiryango igera ku 160 yahisemo kubamba amahema mu marembo y’isoko rya Kisoko, mu gace kazwi nka Kasika muri Goma.
Iyo miryango ifite impungenge y’imvura y’umuhindo, dore ko akenshi amahema atabasha kubakingira ubukana bw’imvura nk’iyo.
Donatien Bagabwa uyobora agace ka Kasika, yavuze ko bagishakisha aho kwimurira iyo miryango.
Jack Sinzahera uharanira uburenganzira bwa muntu, yavuze ko kuba hashize amezi ane Leta ntacyo ikora ngo ifashe abo baturage, ari ukudaha agaciro ubuzima n’uburenganzira bwabo.
Ikirunga cya Nyiragongo cyarutse mu buryo butunguranye muri Gicurasi uyu mwaka, gituma ibihumbi by’abaturage bava mu byabo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!