00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Abashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi banze kuburanishwa n’Urukiko rwa gisirikare

Yanditswe na

Sam Kwizera

Kuya 9 May 2015 saa 09:29
Yasuwe :

Itsinda ry’abantu 20 bashinjwa kugambira guhirika ubutegetsi muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ryanze kuburanishwa n’Urukiko rwa Gisirikare ngo kuko ari abasivili.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 8 Gicurasi 2015, abunganira abantu babarirwa muri 20 bashinjwa kugaba ibitero ku kibuga cy’indege, kuri televiziyo y’igihugu no ku biro bikuru by’ingabo muri Congo-Kinshasa ku wa 30 Ukuboza 2013, basabye kutaburanishwa n’Inkiko za gisirikare.

Kuwa 7 Gicurasi 2015 ubwo Urukiko rwa Gisirikare rwa Gombe rwakomezaga kuburanisha urwo rubanza rubanza baregwamo, ni bwo abo bantu basabye urwo rukiko kohereza urubanza rwabo mu rukiko rwa gisivili, bagasaba ibyo bashingiye ku kuba na bo ari abasivili.

Me Sylvain Lumu, umwe mu bunganira aba baburanyi avuga ko Urukiko rwa gisirikare rwa Gombe rudafite ububasha bwo kuburanisha abasivili.

Akomeza avuga ko mu birego bashinjwa harimo ibidasobanutse nk’ibyo kurema umutwe ugamije guhirika ubutegetsi, gufata abantu bugwate no guhungabanya umudendezo w’igihugu.

Uru rubanza ariko ntirwabashije gukomeza kubera imvura yatumye icyumba cy’iburanisha cyuzura amazi rukaba rwimuriwe ku ya 14 Gicurasi.

Ibitero aba bagabo baregwa byagabiwe rimwe mu mijyi ya mbere ikomeye muri iki gihugu, ari yo Kinshasa na Lubumbashi, hiyongereyeho Umujyi muto wa Kindu. Leta ivuga ko byahitanye abantu 103 barimo abari babigabye 95 n’ingabo za Leta umunani.

Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP avuga ko abaregwa muri uru rubanza ari abayoboke b’umupasiteri witwa Joseph Mukungubila Mutombo wahanganye na Perezida Kabila mu matora ya 2006 akayatsindwa.

Kuwa 30 Ukuboza 2013 muri RDC bikanze ibitero by'iterabwoba

@samkwizera28


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages