Aba basirikare baraguye hafi ya Pariki ya Virunga, i Nyesisi, mu gace ka Rutshuru (Intara ya Kivu y’Amajyaruguru) kugeza ku wa Gatatu imirwano ikaba yari igikomeje.
Ubuyobozi bw’ingabo z’umutwe wa M23 bwavuze ko bamaze amezi abiri bagabwaho ibitero akaba ari byo abo basirikare baguyemo.
Nk’uko Raporo y’iyi mirwano yaturutse mu buyobozi bwa FARDC ibigaragaza, abasirikare 41 barangajwe imbere na Col Josué Ndume wari umuyobozi wa Batayo ya Gisirikare yakoreraga i Rumangabo wishwe ku ku wa Kabiri tariki ya 25 Mutarama 2022. Harimo kandi abandi batatu bafite ipeti rya majoro n’icyenda bafite irya capitaine.
Amakuru avuga ko Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru na we yari agiye kuhagwa ku mugoroba wo ku wa 25 Mutarama 2022 ubwo yajyaga kureba uko imirwano yifashe kuko yarashweho igisasu kigwa kuri imwe mu modoka zari zimuherekeje.
Sosiyete sivile muri Kivu y’Amajyaruguru mu itangazo rigenewe abanyamakuru, yasabye umuyobozi w’ingabo gufata ingamba zihutirwa zirimo gutunganya ingabo no kuzongerera ubushobozi kugira ngo bahangane n’ibitero bya M23 bigaragara ko bikomeye.
Kuva mu kwezi kwa cumi 2021 M23 yongeye gushinjwa kugaba ibitero ku birindiro bya FARDC bitandukanye muri Teritwari ya Rutshuru bikaba bivugwa ko baba bashaka kwibutsa leta ya Congo amasezerano bagiranye i Nairobi muri 2013 yateganyaga ko binjizwa muri leta akaba atarashyizwe mu bikorwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!