Hashize iminsi hagiye hanze amashusho agaragaza abo basirikare batongana, bakanarwanira ku kibuga cy’indege cya Goma.
Abo ni Major Rimenze Kangingo Bisimwa na Captain Mukando Muzito Paulin.
Urukiko rwabahamije icyaha cyo gukubita no gukomeretsa no kunyuranya n’amabwiriza agenga ibihe bidasanzwe yashyizweho mu Ntara ebyiri zibasiwe n’imitwe yitwaje intwaro.
Nubwo bakatiwe gufungwa burundu, BBC yatangaje ko bahawe iminsi itanu yo kujurira mu gihe baba batishimiye igihano bahawe.
Guhera muri Gicurasi uyu mwaka, Intara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri zashyizwe mu bihe bidasanzwe zihabwa n’abayobozi b’abasirikare bagamije guhangana n’imitwe yitwaje intwaro imaze imyaka isaga 25 ihayogoza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!