Abatawe muri yombi ni Colonel Mike Mikombe ukuriye umutwe w’abarinda Perezida ukorera i Goma n’Umuyobozi wa batayo ya 19 ikorera i Goma.
Minisitiri w’Umutekano, Peter Kazadi yatangaje ko urubanza rw’abo bayobozi ruzatangira mu minsi ya vuba.
Kazadi na mugenzi we w’ingabo, Jean Pierre Bemba bageze i Goma mu mpera z’icyumweru gishize ngo hakorwe iperereza ku cyatumye ingabo zirasa abaturage mu myigaragambyo yari igamije kwamagana ingabo za Loni (MONUSCO).
Imibare yabonywe na Ijwi rya Amerika y’imbere mu gisirikare igaragaza ko hapfuye abantu 48 hagakomereka 75, mu gihe Leta yo ivuga ko hapfuye abantu 43 hagakomereka 56.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!