Nyuma y'amezi atandatu bafashwe, aba ba ofisiye bakatiwe kuwa 7 Mutarama 2022 aho bahamwe n’icyaha cyo kwiba imishahara y’amezi abiri y’abasirikare bapfiriye ku rugamba yari agenewe imiryango yabo, bakayiba bakoresheje impapuro mpimbano.
Urukiko rwa gisirikare rw’intara ya Ituri ruherereye mu mujyi wa Bunia rwakatiye batatu muri bo igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu, ndetse bakishyura amagarama y’urukiko ibihumbi 250 by’amanye-Congo (127.648 Frw) bitarenze iminsi 14.
Abandi batatu bo bakatiwe igihano cyo kumara imyaka ibiri bakora imirimo y’agahato nabo bakishyura n’amagarama y’urukiko.
Radio Okapi dukesha iyi nkuru yatangaje ko aba basirikare basabwe kwishyura bwangu amafaranga bibye, ndetse batatu muri bo bakaba birukanwe mu gisirikare cya FARDC.
Si ubwa mbere uru rukiko ruhannye abagize inzego z’umutekano bazira kwiba, kuko mu Ukwakira 2021 rwakatiye igihano cy’igifungo cy’imyaka icumi abasirikare bakuru n’abapolisi b’aba-ofisiye icyenda.
Aba nabo bari bahamwe n’icyaha cyo kwiba amafaranga y’inkunga yari igenewe ibikorwa bya gisirikare mu ntara ya Ituri iri mu zabaye indiri y’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro muri Congo harimo n’uwa ADF ukomeje kujujubya abaturage b’iki gihugu ndetse na Uganda.





Ibitekerezo 0