Amashyaka yasinye kuri iyi nyandiko ejo kuwa Mbere arimo; Ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho myiza (UDPS) n’amashyaka ayobowe na Moïse Katumbi na Jean-Pierre Bemba uherutse kurekurwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC).
Umwe mu bashyigikiye Moïse Katumbi, Delly Sesanga, yavuze ko atiteguye kwivana mu matora nk’uko ari wo mugambi w’ishyaka riri ku butegetsi.
Iri tangazo ryatanzwe mu gihe habura amasaha make ngo hatangire ibyumweru bibiri byo kwandika abakandida bazitabira amatora. Bivugwa ko aya matora agomba kubaho Kabila atiyamamaje kandi ntihakoreshwe imashini mu gutora, nubwo Guverinoma yifuza ko zakoreshwa.
Perezida Kabila ari ku butegetsi kuva mu 2001, aho yasimbuye Se, Laurent-Desire Kabila, gusa ubutegetsi bwe bufite icyasha cya ruswa, ubusumbane n’amakimbirane.
Muri RDC ntabwo ubutegetsi burahererekanywa mu mahoro kuva yabona ubwigenge yigobotoye ubukoloni bw’Ababiligi mu 1960. Inzobere zigaragaza ko imvururu za politiki ziri muri iki gihugu zidakemuwe zishobora guteza amakimbirane y’igihe kirekire.
Aya mashyaka yasabye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, imiryango y’uturere twa Afurika, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Umuryango w’Abibumbye gushakira amahoro n’umutekano RDC.



















TANGA IGITEKEREZO