Itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Kabiri n’imiryango itegamiye kuri leta irimo; Trial International, eyeWitness to Atrocities na Witness, ivuga ko mu mpera z’icyumweru gishize aribwo aba bayobozi bakatiwe.
Abakatiwe ni Gilbert Ndayambaje na Nizeyimana Evariste, bombi bahamwe n’ibyaha byibasiye inyokomuntu birimo kwica, iyicarubozo, gusahura no gutwika.
Urubuga Actualité ruvuga ko ibi byaha, Ndayambaje uzwi nka Rafiki Castro na Nizeyimana wiyise Kizito babikoze mu myaka itandatu ishize, ubwo umutwe wa FDLR wagabaga ibitero mu duce twa Kamananga na Lumenje.
Abarwanyi bayobowe n’aba bagabo bombi bashinje abaturage gushyigikira undi mutwe witwaje intwaro maze babagabaho ibitero aho basahuye, batwika inzu ndetse bica abaturage b’abasivili.
Iyi miryango yashimye umwanzuro w’urukiko, itangaza ko abagizweho ingaruka na biriya bitero bemerewe impozamarira hagati ya $5000-$25000.
Uru rubanza ruri muri nke ziburanishwamo abayobozi ba FDLR ifatwa nk’umutwe ugizwe n’abasize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, unashinjwa guhungabanya uburenganzira bw’ikiremwa muntu muri RDC.



















TANGA IGITEKEREZO