Abasaga 50 bishwe barashwe n’ingabo zishinzwe kurinda Perezida mu mujyi wa Goma, baraswa ubwo biteguraga kwitabira imyigaragambyo yo kwamagana ingabo za Loni ziri muri icyo gihugu.
Nyuma y’ibyumweru bitatu imibiri y’abo bantu iri mu kigo cya gisirikare cya Katindo, kuri uyu wa mbere Leta yasabye abaturage kwifatanya n’ababuze ababo, mu kubashyingura mu cyubahiro.
RFI yatangaje ko nubwo itariki yo gushyingura ari kuri uyu wa Mbere, benshi mu babuze ababo ntibarahabwa amahirwe yo kubareba ngo bemeze niba aribo.
Mu nyandiko ababuze ababo banditse, bavuze ko bashaka ko umunsi wo gushyingura wimurwa kugira ngo abapfuye babanze bamenyekane no gutegura neza uburyo bwo kubaherekeza.
Bivugwa ko na Minisitiri w’Umutekano Peter Kazadi ari i Goma aho yaje kwifatanya n’abaturage gushyingura ndetse biteganyijwe ko ahura n’imiryango y’ababuze ababo.
Ntabwo haramenyekana icyatumye abasirikare barasa ku baturage biteguraga kwigaragambya icyakora hari abasirikare batandatu bari mu ishami ry’ingabo ririnda Perezida bamaze gutabwa muri yombi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!