Intumwa yihariye ya Loni mu Karere k’Ibiyaga Bigari Mary Robinson, yatangaje ko inyeshyamba z’ibanze zikwiriye guhigwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ari iza FDLR.
Ibi yabitangaje mu Nama ya 7 yateguwe na Komite ya Congo Kinshasa yashyiriweho kubungabunga amahoro nyuma y’Amasezerano y’amahoro ya Addis Abeba (MNS/ Mécanisme National Suivi) yabereye mu Mujyi wa Goma ku wa Gatatu tariki 21 Gicurasi 2014.
Nk’uko tubikesha Radio Okapi, kuri we ni ngombwa kugaba ibitero byihuse ku mutwe wa FDLR, Abanyarwanda bamaze imyaka bahungiye muri iki gihugu, mu gihe gito gishoboka.
Yagize ati “Hari icyakozwe ku mutwe wa M23, ku nyeshyamba za Uganda ADF- Nalu, none ni ngombwa ko hibandwa kuri FDLR. Ni ngombwa cyane. Mu bihe byahise, nta ngufu zashyirwaga kuri FDLR ariko ubu amahanga yamaze kubona ko ari ngombwa cyane kuzihashya mu buryo bwa Gisirikare cyangwa se ubundi ubwo ari bwo bwose mu gihe gito gishoboka”.
Muri iyi nama, Mary Robinson yatanze igitekerezo cye ku buryo bwa Video-Conference ubwo yari yanitabiriye inama ngarukacyumweru ya Loni i Kinshasa mu murwa mukuru wa RDC.
Nyuma y’inama zigera kuri esheshatu zabanje kujya zibera i Nairobi muri Kenya, Robinson yagaragaje ko iyi yabereye i Goma ifite byinshi izageraho mu kugarura amahoro muri Congo.
Yagize ati “ Ubu noneho ni goma Itahiwe, abantu bibereye ku kibuga, bafite amahirwe yo kuba bagera mu nkambi z’abahunze ibyabo. Ni byiza ko iyi komite iri i Goma mu nzira yo kunoza umugambi w’ibikorwa”.
Bwari ubwa mbere RDC yakira inama nk’iyi nyuma y’amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Addis-Abeba n’ibihugu 11 byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari tariki 24 Gashyantare 2013 byishize hamwe mu guharanira amahoro arambye hagati muri byo.
Ibi bihugu byasinye aya masezerano byiyemeje kutagaragara mu bikorwa byo gutera inkunga iyo ari yo yose imitwe ikigaragara mu Burasirazuba bwa Congo kuva mu myaka isaga 20 ishize.
Uduce tukivugwamo kugaragaramo FDLR cyane guhera tariki 8 Gicurasi 2014 ni aka Tama na Itala, mu karere ka Kanyabayonga mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Aho zibarizwa zikomeje gushinjwa kwangiza imitungo kamere ya Congo no gusahura abaturage mu duce dutandukanye cyane cyane uduherereye mu bilometero 200 mu Majyaruguru y’u Burengerazuba bwa Goma.


















TANGA IGITEKEREZO