Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki-moon, arasaba ko ingabo z’uwo muryango zibungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) zagabanywaho 10%, hagasigara bake beza bakongererwa ubushobozi bwo kurinda abaturage.
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters byatangaje ko ku wa mbere tariki ya 5 Mutarama 2015, byabonye ibyavuye mu isuzuma ryo kuwa 30 Ukuboza 2014, byohererejwe n’ibihugu 15 bigize akanama k’Umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano ku isi, kuri MONUSCO.
Mu cyifuzo-nama Ban Ki-moon yatanze, yasabye ko manda y’ingabo za MONUSCO iteganyijwe kurangira muri Werurwe yakongerwa, izo ngabo zikagabanywaho 2000, ariko zikongererwa ububasha bwo kurushaho kurinda abasivili ibitero by’imitwe yitwaje intwaro.
Ban Ki-Moon yasabye ko umutwe w’ingabo zidasanzwe wagize uruhare runini mu gutsinsura umutwe wa M23, wakongezwa indi manda y’umwaka, ukabasha gukemura ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.
Iyo raporo kandi itunga agatoki Leta ya Congo Kinshasa, kuba iseta ibirenge mu gukurikirana abasirikare bakuru bashinjwa guhungabanya uburenganzira bwa muntu, hashingiwe ku byabereye mu Minova mu 2012 ubwo abagore n’abakobwa basambanywaga ku gahato.
Ingabo za MONUSCO zakunze gukemangwa imikorere nyuma y’ibitero bitandukanye byagiye bigabwa ku baturage bikanabahitana, nk’ibyabereye i Beni mu moera za 2014 n’ahandi.
MONUSCO yari yahawe inshingano yo guhita igaba ibitero ku mutwe wa FDLR urwanya LEta y’u Rwanda mu gihe waba ugejeje ku ya 2 Mutarama 2015 utarashyira intwaro hasi, ariko kugeza n’ubu abayobozi bayo bavuga ko ikiri kwisuganya.
Kugeza ubu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo habarurwa ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) zigera ku 20.000 n’abapolisi 1000.



















TANGA IGITEKEREZO