Abatuye muri ako gace, bakwiye imishwaro, babwiye Radiyo Okapi ko hari abapfuye ku mpande zombi nubwo batazi umubare wabo.
Luhanga ni bimwe mu birindiro bikomeye bya FDLR, abo mu mutwe wa Mai Mai bahateye baturutse ahitwa i Busekera.
Ubuyobozi bwo muri ako gace buvuga ko hari abarwanyi ba Mai Mai babiri n’umwe wa FDLR bapfuye, naho abandi bane ba Mai Mai bakaba bakomeretse. Bwanatangaje ko bagiye kohereza abasirikare ba Congo muri ako gace.
Indi mirwano hagati ya Mai Mai Cheka na FDLR yabaye mu rusisiro rwa Kalevya naho ho mu gace ka , umurwanyi umwe wa FDLR arapfa undi arakomereka bikomeye.
Abayobozi ba Lubero bavuga ko ibikorwa byo kwambura intwaro FDLR byakomereza byihutirwa mu Majyepfo ya Lubero aho imitwe yitwaje intwaro ikomeje gutuma abaturage bava mu byabo.
Abayoboye umutwe wa gisirikare uri kwambura intwaro FDLR mu cyo wise Sokola 1 bavuga ko ibintu byose biri mu buryo ngo bayigabeho ibitero muri ako gace.



















TANGA IGITEKEREZO