BBC iherutse gutangaza ko hagati ya 60%-90% by’ubutaka bw’uyu musozi uherereye mu bilometero 50 uvuye mu Murwa Mukuru w’Intara ya Kivu ari zahabu nsa.
Ubwo byamaraga kugaragazwa ko uyu musozi ukungahaye kuri zahabu, abaturage benshi barawanjamye batangira gucukura iyo zahabu bifashisihije amasuka, ibiti n’ibitiyo, n’ibindi bikoresha bitandukanye bavanye mu ngo zabo.
Mu mashusho y’abo baturange yashyizwe kuri murandasi, agaragaramo n’abaturage bakoreshaga intoki kandi ntibibabuze kuronka, kubera ubwinshi bwa zahabu iri muri uyu musozi.
Uretse abatuye i Luhihi aho uyu musozi uherereye, abanye-Congo benshi batangiye kuza muri aka gace, biteza umuvundo kuko imbaga y’abashakaga ubu butunzi yari imaze kuba urunganzoka.
Minisitiri ushinzwe kurengera ibidukikije mu Ntara ya Kivu, Venant Muhigirwa Burume, aherutse gutangariza Reuters ko kuba abaturage bariraye kuri uyu musozi bagacukura zahabu, byatumye igiciro cyayo gihungabana.
Ku ya Mbere Werurwe uyu mwaka, leta yabujije uwo ari we wese gucukura amabuye y’agaciro muri aka gace, mu rwego rwo kwirinda ko zahabu yakomeza gucuruzwa magendu.
Gukumira abantu gucukura uyu musozi kandi, byakozwe mu kwirinda ingaruka zirimo gushyira mu kaga ubuzima bw’abaturiye uyu musozi, n’ubw’abashobora kuhagwa bari gucukura uyu musozi.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!