00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Bigabije umusozi ukungahaye kuri zahabu, Leta ibaha gasopo

Yanditswe na Mutangana Gaspard
Kuya 14 March 2021 saa 10:24
Yasuwe :

Nyuma y’uko bigaragaye ko umwe mu misozi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukungahaye kuri zahabu, abaturage bihutiye kujya kuwucukura, ariko baza gukomwa mu nkokora n’amabwiriza ya leta.

BBC iherutse gutangaza ko hagati ya 60%-90% by’ubutaka bw’uyu musozi uherereye mu bilometero 50 uvuye mu Murwa Mukuru w’Intara ya Kivu ari zahabu nsa.

Ubwo byamaraga kugaragazwa ko uyu musozi ukungahaye kuri zahabu, abaturage benshi barawanjamye batangira gucukura iyo zahabu bifashisihije amasuka, ibiti n’ibitiyo, n’ibindi bikoresha bitandukanye bavanye mu ngo zabo.

Mu mashusho y’abo baturange yashyizwe kuri murandasi, agaragaramo n’abaturage bakoreshaga intoki kandi ntibibabuze kuronka, kubera ubwinshi bwa zahabu iri muri uyu musozi.

Uretse abatuye i Luhihi aho uyu musozi uherereye, abanye-Congo benshi batangiye kuza muri aka gace, biteza umuvundo kuko imbaga y’abashakaga ubu butunzi yari imaze kuba urunganzoka.

Minisitiri ushinzwe kurengera ibidukikije mu Ntara ya Kivu, Venant Muhigirwa Burume, aherutse gutangariza Reuters ko kuba abaturage bariraye kuri uyu musozi bagacukura zahabu, byatumye igiciro cyayo gihungabana.

Ku ya Mbere Werurwe uyu mwaka, leta yabujije uwo ari we wese gucukura amabuye y’agaciro muri aka gace, mu rwego rwo kwirinda ko zahabu yakomeza gucuruzwa magendu.

Gukumira abantu gucukura uyu musozi kandi, byakozwe mu kwirinda ingaruka zirimo gushyira mu kaga ubuzima bw’abaturiye uyu musozi, n’ubw’abashobora kuhagwa bari gucukura uyu musozi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages