Ubwo yaganiraha na shene ya Youtube izwi nka Bosolo Na Politik, Bitakwira wahoze ari Minisitiri ushinzwe iterambere ry’icyaro yavuze amagambo atarakiriwe neza, agaragaza ko abatutsi atari abantu beza mu rwego rwo kugaragaza ko umutwe wa M23 udashakira icyiza RDC.
Yagize ati “Umututsi avuka ari umunyabyaha. Ni abantu muri kamere bifitemo kubiba amakimbirane ashingiye ku moko.”
Yakomeje agira ati “Iyo ubonye umututsi, uba ubonye umunyabyaha. Iyo abona atagushobora, ashobora kumara amezi atandatu aryama ku buriri bwawe ariko iyo amaze kugira imbaraga avuga ko ntaho akuzi. Mpora nibaza niba uwabaremye atari we waremye shitani. Nta bundi bwoko nigeze mbona bw’abagome nkabo.”
Aya magambo ya Bitakwira uzwiho imvugo z’urwango zibasira abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda yarakaje benshi, ndetse bamwe bamugereranya na Leon Mugesera mu Rwanda rwa mbere ya 1994 ubwo yavugaga ko ‘Abatutsi bakwiriye gusubizwa muri Abisiniya banyujijwe muri Nyabarongo”.
Inkuru bijyanye: Ibyo wamenya ku bantu umunani bafatiwe ibihano na EU
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wasohoye itangazo wamagana imvugo ya Bitakwira ndetse usaba Minisiteri y’Ubutabera muri RDC gukora akazi kayo akisobanura imbere y’amategeko.
Uyu muryango uvuga ko Bitakwira atari ubwa umbere agaragara mu mvugo z’urwango dore ko asanzwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano na EU.
EU kandi yasabye ikigo gishinzwe itangazamakuru muri RDC gukora akazi kacyo, kikabuza ibinyamakuru kwakira cyangwa gutambutsa ubutumwa bw’abantu bazwiho gukwirakwizwa urwango muri rubanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!