Ni imibare itangazwa na Minisiteri y’Ubuzima muri RDC, yashyizwe ahagaragara nyuma y’inama y’abaminisitiri yateraniye Beni, yari iyobowe na Umuyobozi w’Intara ya Kivu wungirije, Feller Lutaichirwa, nk’uko bitangazwa n’Ijwi rya Amerika.
Minisitiri w’Ubuzima wa RDC ubwe Dr. Oly Ilunga Kalenga n’ikipe y’inzobere z’abaganga ayoboye bigiriye ahibasiwe cyane mu gace ka Benin ahitwa Mangina, kugira ngo bigire hamwe uburyo n’ingamba zashobora guhagarika iki cyorezo cyadutse muri Kivu y’Amajyaruguru, no kureba ibibazo bihari byashobora gukoma mu nkokora ishyirwa mu bikorwa ry’izo ngamba.
Ku rundi ruhande ariko, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ku Isi, OMS, riratangaza ko guhangana n’icyorezo cya Ebola muri Karere gahoramo intambara bitazorohera abatabazi, kubera ko iteka bibasaba kwitwaza uburinzi bwa gisirikare mu bikorwa byose, birimo no gushakisha ahari abarwayi mu nsisiro babarizwamo ngo bavurwe.
OMS kandi ikomeza ivuga ko iki kibazo gishobora gufata indi ntera kikaba cyakwirakwira mu gihugu, ndetse kikanadukira akarere kose, gusa ngo ku rwego rw’isi muri rusange ntawukwiye kugira ubwoba.
Akarere ka Mangina kabonetsemo iyi Virusi ya Ebola, gaherereye ku bilometero 30 mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Beni, ugana mu Burasirazuba bwa Kivu y’Iburasirazuba.
Mu gihe gishize kandi, Virusi ya Ebola yari iherutse kwisasira abandi 33 mu gace k’Amajyaruguru ashyira uburengerazuba bw’iki gihugu, mu gace ka Mbandaka.
Virusi ya Ebola yabonetse bwa mbere mu 1976, iboneka kandi ku butaka bwa RDC.
Virusi ya Ebola, ishobora kwigaragaza nk’uburwayi kuva ku minsi ibiri umuntu ayanduye, kugeza ku minsi 21, gusa ngo ikunze kwigaragaza ku munsi wa Kane cyangwa uwa cyenda. Uyifite arangwa no kugira umuriro mwinshi, kandi akava amaraso ahari ubuhumekero hose.



















TANGA IGITEKEREZO