Kuva iki cyorezo cyatangazwa ku wa 15 Gicurasi, kimaze guhitana abantu 2.325, barenze abo icyorezo cya Ebola cyahageze hagati ya 2018 na 2020 cyahitanye.
Ikigo cya RDC gishinzwe Ubuzima Rusange cyatangaje ko ku Cyumweru hari hamaze kwemezwa abarwayi 4.945, barimo 101 bagaragaye mu masaha 24 yari ashize.
Umuyobozi w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Tom Fletcher, yavuze ko iki cyorezo ari cyo kiri gukwirakwira ku muvuduko munini kurusha ibindi byigeze kubaho.
Yagize ati “Iki cyorezo kiri guhitana umuntu umwe buri minota 30.”
Iyi Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo imaze kugera mu ntara esheshatu muri 26 zigize RDC. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryavuze ko umuvuduko iki cyorezo kiri gukwirakiraho “udasanzwe”.
Kugeza ubu nta rukingo rwemewe rw’ubu bwoko bwa Ebola rwari rwaboneka, nubwo hari inkingo zitandukanye zikiri gukorwaho ubushakashatsi.
OMS yavuze ko yizeye ko mu mezi atatu ishobora kuba yamaze kugabanya umuvuduko w’ubwandu bushya, ariko ibyo ntibivuze ko icyorezo kizaba kirangiye burundu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!