Amakuru yashyizwe hanze kuri iki cyorezo agaragaza ko icyorezo cya Ebola cyagaragaye mu ntara esheshatu no mu turere 56 twagaragayemo abanduye.
Kugeza ku wa 20 Kanama 2026, hari hamaze kwemezwa abanduye Ebola 5.375, barimo abantu 1.167 bakize ndetse n’abantu 2.557 bamaze gupfa bazize iki cyorezo. Muri iki gihe, abarwayi 737 bari mu kato cyangwa bavurirwa mu bitaro.
Umubare w’abapfa ugereranyije n’abanduye ugeze kuri 47,6%, mu gihe abashinzwe ubuzima bakomeje gukurikirana uko iki cyorezo gihagaze no gushyira mu bikorwa ingamba zo kugikumira.
Gukurikirana abantu bahuye n’abanduye bigeze kuri 85,5%, bikaba birenze intego y’igihugu yari yashyizwe kuri 85%.
Ebola yibasiye RDC kuva muri Gicurasi 2026 ni iyo mu bwoko bwa Bundibugyo. Kugeza ubu muri iki gihugu batangiye gutanga urukiko ruheruka gutangwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!