Ikinyamakuru Media Congo cyatangaje ko hari hashize iminsi guhera tariki 13 Nzeri, imitwe ibiri irimo FDLR na Mai Mai irwanira muri ako gace .
Umwe mu bayobozi bo muri Rutshuru, Aimé Mbusa Mukanda yavuze ko inyeshyamba za FDLR zagize umujinya, zikirara mu baturage, batatu barimo n’umwana w’umuhungu bakahasiga ubuzima.
Mukanda yasabye Guverinoma ya Congo gukora ibishoboka byose kugira ngo iyo mitwe ikomeje guhitana ubuzima bw’abaturage mu Burasirazuba bw’igihugu irandurwe burundu.
Yavuze ko abaturage badashobora gukomeza imirimo yabo mu gihe inyeshyamba zirirwa zirwanira mu gace batuyemo.
Kuva iyo mirwano hagati ya FDLR na Mai Mai yatangira, abaturage bane bamaze kuhasiga ubuzima.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!