Ndagijimana Timothée Benson w’imyaka 42 yashimuswe mu ijoro ryo ku itariki 24 Mata. Uyu mugabo w’abana batandatu yari asanzwe ari umwigisha w’ijambo ry’imana muri succursale gatolika ya Kanzanza muri Paruwasi Binza.
Ibinyamakuru byo muri RDC byatangaje ko umurambo wa Ndajimana waje kugaragara tariki 26 Mata hafi y’agace atuyemo.
Abaturage kandi bavuze ko bamaze iminsi babona abarwanyi ba FDLR muri ako gace, ariho bahereye basaba Guverinoma kugira icyo ikora ikabirukana kuko bakomeje kugirira nabi abaturage.
Bagaragaje ko na tariki 11 Mata, hari undi muturage wishwe na FDLR , witwa Kakule Ngorombi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!