Uyu mudepite witwa Koko Cirimwami, uhagarariye Kalehe, yabwiye inteko rusange yo ku rwego rw’Intara kuri uyu wa Gatatu ko ari amakuru yahawe.
Depite Cirimwami, yavuze ko inyeshyamba za FDLR zikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro arimo zahabu, Diamant na gasegereti mu buryo butemewe, zikabangamira abahatuye bamwe zikabavana mu byabo.
Yavuze ko kuhaba kwa FDLR biteye ‘impungenge ku baturage bose ba Kalehe kuko bari na Bunyakiri ndetse na Lumbishi”.
Yakomeje agira ati “Turamagana ukuhaba kwabo kuko abaturage bari guteshwa ingo zabo kuko inyeshyamba za FDLR zisanzwe zibangamiye abahatuye. Nizo zibyaza umusaruro ubutaka bwabo ariko nanone zikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe mu misozi ya Kalehe.”
Ayo mabuye y’agaciro zicukura ngo amafaranga zikuramo niyo zifashisha mu gutera inkunga ibikorwa byazo muri Congo, by’umwaihariko muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo .
Izo ntara ebyiri ngo zicumbikiye imitwe y’inyeshyamba irenga 100, yiganjemo aba Mai-Mai.
Umutwe wa FDLR umaze imyaka isaga 20 muri izo Ntara, ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi kuko winjiye muri RDC mu 1994.



















TANGA IGITEKEREZO