Abarwanyi b’umutwe urwanya Leta y’u Rwanda uri mu mashyamba ya Congo, FDLR, batangaje ko kuva muri iki cyumweru batangira gushyira intwaro hasi bakerekeza mu nkambi yabagenewe i Kisangani.
Kugeza ubu abagize FDLR bari baranze gushyira intwaro hasi ngo bacumbikirwe mu nkambi zo mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iyAmajyepfo, I Walungu na Kanyabayonga, ariko mu cyumweru gishize abayobozi bayo bashimye inkambi bagiye kwakirirwamo i Kisangani.
Hari hashize iminsi Loni n’indi miryago mpuzamahanga yotsa igitutu FDLR ko nirenza ku wa 2 Mutarama itarashyira intwaro hasi izagabwaho ibitero.
Umuvugizi wa FDLR, Laforge Fils Bazeye, yabwiye Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI adashidikanya ko bafite gahunda ihamye yo gushyira intwaro hasi.
Ati ” Kuva ku ya 26 Ugushyingo( ku wa gatatu) Abarwanyi bari bacumbikiwe mu nkambi ya Kanyabayonga na Walungu bazoherezwa I Kisangani, nyuma, abandi barwanyi basigaye nabo bazahita bajya mu nkambi ya Walungu
Bazeye avuga ko igisigaye ari ukureba niba abarwanyi bakiri mu mashyamba batazaba benshi mu nkambi .
Ati” Tugomba kubanza tukareba niba batazarenga ubushobozi bw’inkambi. Kuko bazaba bari kumwe n’imiryango yabo”
Bazeye asanga itariki ya 2 Mutarama bashyiriweho ntacyo ivuze kuko bazaba barangije kugera mu nkambi bagenewe.
Ati ” Kuri ubu ikituraje ishinga ni ukuganira na Leta y’u Rwanda tugataha iwacu nk’umutwe wa politiki”
Leta y’u Rwanda na Loni byakuriye inzira ku murima FDLR ko nta kiganiro na kimwe ikwiye kuko irimo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibi bikiyongera ku kuba uyu mutwe ukekwaho kugira uruhare mu byaha by’indengakamere byakorewe mu butaka bwa Congo birimo ifatwa ry’abagore ku ngufu, kumenesha abaturage babacucura utwabo n’ibindi byinshi.



















TANGA IGITEKEREZO