Ibi bibaye nyuma y’uko Beya ari gukorwaho iperereza ku biherutse kuba byafashwe nk’ubugambanyi bwashoboraga guhirika Perezida Félix Tshisekedi.

Mu mpera z’icyumweru gishize Félix Tshisekedi wari uri mu nama y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe i Addis Ababa muri Ethiopia, yatashye igitaraganya kubera ko uwari Umujyanama wihariye mu bya gisirikare yatawe muri yombi.

Nyuma yo gutabwa muri yombi, abaturage bamuri inyuma bigabye mu mihanda mu rwego rwo kugaragaza ko batishimiye kuba yafashwe agafungwa.

Guverinoma ya RDC yahise itangaza ko habonetse ibimentso bikomeye bituma Beya akomeza gukorwaho iperereza nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Kasongo Mwema.

Ibiro bya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byahise bitangaza ko byasimbuje Beya, uwari umwungiriza we Jean Claude Bukasa kuri uyu mwanya yagiyeho mu 2019 ubwo yagirirwaga icyizere na Félix Tshisekedi.

Iryo tangazo rigira riti “Nyuma y’ifungwa rya François Beya, wari Umujyanama wihariye wa Perezida mu by’umutekano, uwari umwungirije Jean Claude Bukasa niwe ugiye kujya muri izo nshingano mu gihe cy’agateganyo.”

François Beya uri mu maboko y’inzego z’umutekano yari afite Inararibonye muri guverinoma ya RDC kuko yakoranye n’abaperezida batandukanye cyane ko yakoranye na Joseph Kabila imyaka 12 ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Abinjira n’Abasohoka, akorana na Mobutu Sese Seko na Laurent-Désiré Kabila aho yakoraga mu Kigo gishinzwe ubutasi.