RFI ivuga ko aba bagabo babanye-Congo bishwe tariki 1 Kamena 2010, ubwo Chebeya yari afite gahunda yo kubonana na John Numbi wari umuyobozi mukuru wa Polisi, akicwa n’agatsiko k’abapolisi barindwi ubwo yari mu nzira ajya kumureba.
Nyuma y’urupfu rwa Chebeya wari umuyobozi w’umuryango Voix des sans voix (Ijwi ry’Abatagira kivugira), abapolisi bagize uruhare mu rupfu rwe barafunzwe abandi barahunga, gusa umuyobozi wabo John Numbi akomeza kwidegembya. Mu 2018 yagizwe Umugenzuzi Mukuru mu gisirikare cya Congo, umwanya yakuweho muri Nyakanga umwaka ushize.
Ku Buyobozi bwa Joseph Kabila byari bigoye ko General Numbi yatabwa muri yombi ngo aryozwe ibyaha yakoze, ariko ku ngoma ya Félix Tshisekedi muri uyu mwaka abo mu muryango w’abishwe bubuye ikirego basaba ko yakurikiranwa n’ubutabera.
Nyuma y’uko RDC ikomeje kotswa igitutu cyo kumuta muri yombi, General Numbi ntaheruka kugaragara mu ruhame ndetse bikekwa ko yaba yarahunze igihugu, agahungira muri Zimbabwe. Aheruka kugaragara mu mashusho yashyize ku mbuga nkorayambaga yigisha umwe mu bakobwa be uko bakoresha intwaro.
Kuva Chebeya yakwicwa uyu musirikare yahakanye ibirego aregwa avuga ko ari umwere, gusa ubu ari kuregwa n’abapolisi bagize uruhare mu iyicwa rya Chebeya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!