Intwaro zashyizwe hasi na bamwe mu barwanyi ba FDLR, umutwe urwanya leta y’u Rwanda zashenywe izindi ziratwikwa ku wa gatanu ku ya 28 Ugushyingo mu maso y’abayobozi b’intara ya Kivu y’Amajyaruguru n’uwungirije umunyamabanga wa Loni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Bamwe mu barwanyi b’uwo mutwe bashyize intwaro hasi muri Gicurasi ndetse bemera gucumbikirwa mu nkambi ya Kisangani.
Umuvugizi wa FDLR, Laforge Fils Bazeye mu cyumweru gishize yavuze ko n’abandi bagiye gushyira intwaro hasi nkuko babisabwa mbere y’itariki ntarengwa.
Ariko haribazwa niba atari urwitwazo rwo gusunika itariki yo ku wa 2 Mutarama uyu mutwe wari kuzatangira kugabwaho ibitero.
Abarwanyi ba FDLR berekeje I Kisangani n’ubundi bari basanzwe barashyize intwaro hasi. Icy’ingenzi cyagaragaza ko uwo mutwe ushaka koko gushyira intwaro hasi ni uko n’abandi 1500 basigaye bamanika amaboko ku bushake.
Aba barwanyi basaba kugirana ibiganiro na Leta y’u Rwanda bagatahuka nk’umutwe wa politiki.
Leta y’u Rwanda ivuga ko idateze kuganira n’abasize bayihekuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abakurikiranira hafi politiki yo mu karere k’Ibiyaga Bigari basanga FDLR yaba iri mu macenga yo kureba ko bwacya kabiri ntigabweho ibitero, cyane ko idashobora guhara ubucuruzi bw’injiza akayabo ikorera muri Congo ibifashijwemo na bamwe mu basirikare bakuru b’icyo gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO