Uyu mwanzuro wafashwe na Komisiyo y’Abaminisitiri ishinzwe gukurikirana iki kibazo, ku wa 4 Nzeri.
Uyu ni umwe mu myanzuro myinshi yafashwe, yamenyekanishijwe mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere bikozwe na Minisitere ishinzwe itangazamakuru.
Iyo myanzuro irimo guhagarika abofisiye babiri ba polisi y’igihugu banahamagazwa i Kinshasa ndetse leta ikagira uruhare mu gushyingura abaguye mu myigaragambyo no ku buvuzi bw’abakomeretse bikozwe n’ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Inkuru ya Radio Okapi ivuga ko ku wa 30 Kanama, igisirikare cyakoresheje ingufu z’umurengera ku bigaragambyaga bo mu idini rya “Foi Naturelle Judaïque Messianique” biyitaga ‘Wazalendo’, abantu bagera kuri 40 barapfa, abarenga 50 barakomereka.
Ababarirwa mu magana barafashwe barafungwa ndetse imanza zabo zatangiye ku wa 1 Nzeri mu rukiko rwa gisirikare i Goma.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!