00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Hashyizweho robo zizajya zicunga umutekano mu muhanda

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 6 March 2015 saa 06:38
Yasuwe :

Umuryango w’abagore uteagamiye kuri Leta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) washyize Robo 30 mu Mujyi wa Kinshasa zizajya zicunga umutekano wo mu muhanda.

Izi Robo zizajya zifasisha kamera (camera) zohereza amashusho ku Kigo cya Polisi gishinzwe kugenzura umutekano wo mu muhanda.

Radiyo Okapi yatangaje ko gufungura ku mugaragaro ikoreshwa ry’izo robo ryabaye tariki ya gatatu Werurwe 2015 mu Mujyi wa Kinshasa hagamijwe ko ayo mashusho azajya ahabwa inzego shinzwe umutekano nka Polisi ndetse n’Ingabo bakayifashisha mu kwigisha ibijyane n’umutekano wo mu muhanda.

Hateganijwe ko robo 30 ari zo zizashyirwa mu mahuririro y’imihanda mu mujyi. Buri robo ifite camera enye ndetse n’ubushobozi bwo guhita zohereza ibyo zibonye ku Kigo gishinzwe umutekano wo mu muhanda cya Polisi.

Umuyobozi w’Umuryango w’Ikoranabuhanga ry’abagore (Women’s Technology) wazanye ako gashya, Therese Iza Kirongozi, yagize ati “Ikigo gishinzwe umutekano wo muhanda giherereye mu biro bikuru bya Komiseri wa Polisi mu Mujyi wa Kinshasa. Bazajya babona ibibera mu masangano y’imihanda ku buryo ntawe uzavuga ngo si njyewe ukoze ibi.”

Izo robo zitezweho kuzagabanya ibyaha byo mu muhanda ku batwara ibinyabiziga dore ko kuva mu mwaka wa 2011 kugeza mu 2014 habaruwe impanuka zo mu muhanda zigera ku bihumbi 10.

Kuba umuryango utegamiye kuri Leta w’abagore ariwo wazanye izo robo mu gihugu ngo ni intambwe nziza igaragaza ko umugore RDC amaze gutera intambwe ishimishije mu iterambere.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages