Gen Numbi yahoze ari umwe mu basirikare bakomeye b’inkoramutima za Joseph Kabila wari Perezida. Numbi yahoze ari Umugenzuzi Mukuru mu gisirikare cya Congo.

Ashinjwa uruhare mu rupfu rw’impirimbanyi ebyiri z’uburenganzira bwa muntu ziciwe muri Congo mu 2010 zirimo Floribert Chebeya na Fidèle Bazana. Numbi yahunze igihugu nyuma y’uko hatangiye iperereza ku bagize uruhare mu rupfu rw’izo mpirimbanyi.

RFI yatangaje ko iperereza ryaberaga mu rugo rwe ryasojwe habonetse intwaro zitandukanye zirimo imbunda, inyandiko zitandukanye ndetse n’imyenda y’abapolisi.

Mu nzu ye kandi habonetse amaraso yabitswe neza bitaramenyekana niba ari iy’umuntu cyangwa ikindi.

Mama wa John Numbi yahaswe ibibazo n’inzego z’iperereza ndetse RFI yatangaje ko yahise ajyanwa muri gereza nkuru ya Makala.

Uretse Numbi wahunze, hari abandi bantu bane bafashwe bafunze kuri dosiye imwe na we. Hari abandi batandatu batarafatwa. Urubanza ruregwamo Numbi biteganyijwe ko ruzatangira mu minsi mike iri imbere mu rukiko rukuru rwa gisirikare.

Numbi wahunze igihugu ashinjwa uruhare mu rupfu rw'impirimbanyi z'uburenganzira bwa muntu
Numbi wahunze igihugu ashinjwa uruhare mu rupfu rw'impirimbanyi z'uburenganzira bwa muntu