Tariki 11 Mutarama, ubwo Perezida Tshisekedi yavugaga kuri iyi miti yagize ati “Urukingo ni ngombwa, ariko nanone dufite imiti ikiza. Ndizera ko dufite imiti ibiri itanga icyizere dukurikije ibyavuye mu igeragezwa ryayo bwa mbere. Iyi miti ni iminye-Congo. Tugiye gutangira kuyamamaza.”
Étienne-Flaubert Batangu Mpesa, umushakashatsi wavumbuye umwe muri iyo miti ukorera mu kigo cy’ubushakashatsi bw’imiti cya Luozi (CRPL), yavuze ko umuti yavumbuye witwa ‘Manacovid’ “wavuye mu bimera bivamo imiti.”
Inzu zicuruza imiti muri Kinshasa zatangiye gucuruza uyu muti wa Manacovid, aho icupa rimwe rigura amadolari 110 ni ukuvuga ibihumbi 108 Frw.
Minisitiri w’Ubuzima muri iki gihugu, Eteni Longondo, nawe yishimiye ibyavuye mu igeragezwa ry’uyu muti, ndetse wabonye icyemezo kiwemerera kujya ku isoko ry’imiti icuruzwa mu gihe cy’imyaka itanu nkuko AFP ibitangaza.
OMS yagize amakenga imaze kumva iri tangazo gusa abakozi bayo i Brazzaville bavuze ko batarahura n’uwavumbuye uyu muti, ndetse nta n’ubwo baravugisha ubuyobozi bw’iki gihugu ku birebana n’uyu muti.
Bagize bati “Dukurikije ibyavuzwe na Perezida Tshisekedi, tugiye gutangira gukusanya amakuru kuri iyi ngingo. Kugerageza umuti ni ingenzi kugira ngo hagaragazwe igihamya gishingiye ku bushakashatsi ndetse n’umutekano wawo ku bijyanye n’uko ukora n’akamaro kawo, yaba ari uwa gakondo cyangwa ari uwa kizungu.”
Hari undi muti witwa ‘Articovid’ wavuye mu kimera kitwa Artemisia, watangajwe mu cyumweru gushize wakozwe na Jérôme Munyangi, wiyita umuganga n’umushakashatsi.
Munyangi nawe ari gushakisha uburyo wazemerwa cyangwa ugahabwa icyemezo kiwemerera kujya ku isoko na Minisiteri y’Ubuzima muri icyo gihugu.
Kugeza ubu abamaze kwandura Covid-19 muri RDC ni 21, 597, muri bo 647 bamaze gupfa guhera muri Werurwe 2020.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!