Iri shyaka ryitwa “Les Forces Novatrices pour l’Union et la Democratie Congolaise”, rivuga ko riharanira kurengera demokarasi no guhangana n’ingoma y’igitugu n’ikimenyane ya Perezida Joseph Kabila.
Nk’uko bigaragara ku itangazo rigenewe abanyamakuru, inama yabereye i Bukavu kuwa 9 Mutarama 2016, niyo yigiye hamwe ibibazo byugarije igihugu cya Congo Kinshasa, inemeza gushinga iryo shyaka riyobowe na Byicaza Sebatware Alexis.
Umuvugizi waryo Dr M. Nkole yabwiye IGIHE ko barwanya ingoma y’igitugu ya Perezida Kabila, kugundira ubutegetsi kandi nta kintu na kimwe abaturage bamushima, no gushaka kubikora anyuranyije n’Itegeko Nshinga rya Repubulika.
Dr Nkole yavuze ko ruswa n’ikimenyane bya Perezida Kabila bikomeje gushegesha abaturage b’inzirakarengane, bibaheza mu bukene bukabije.
Yagize ati “Twashinze ishyaka ritavuga rumwe n’ingoma iriho rigamije kurwanya akarengane, ruswa, gusesagura umutungo wa leta, kwangiza no kudasana ibikorwa remezo by’igihugu, gusubiza inyuma igihugu mu bijyanye n’ubukungu bikagera aho kiza mu bya mbere bifite abaturage bakennye cyane kandi kiri mu bya mbere bifite umutungo kamere wakagombye gufasha abenegihugu.”
Mu byo iryo shyaka rirwanya hiyongeraho n’akarengane k’imfungwa za politike zizira ibitekerezo byazo byiza.
Congo Kinshasa ikomeje kwesa umuhigo wo kugira amashyaka menshi ku mugabane wa Afurika. Iryo shyaka rishya ryiyongera ku yandi 477 yose amaze kwandikwa muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (CENI).
Icyakora ishyaka UDPS rya Tchisekedi na PPRD riri ku butegetsi niyo arusha andi imbaraga.



















TANGA IGITEKEREZO