Minisitiri w’itumanaho no gutwara abantu n’ibintu, Chérubin Okende yavuze ko iyo sosiyete izashingwa ku bufatanye na Ethiopian Airlines isanzwe ikora ingendo z’indege ariko imigabane myinshi ikazaba ari iya Guverinoma ya Congo.
Okende yavuze ko bifuza ko Air Congo iba sosiyete y’indege ihangana n’izindi ku rwego mpuzamahanga.
Ibijyanye no gutwara abantu n’ibintu muri Congo hari hashize igihe harimo ibibazo nyuma y’ibihombo n’imikorere mibi ya Congo Airways yafatwaga nka sosiyete nkuru muri icyo gihugu.
Ibibazo byatangiye ubwo amasezerano yari ari hagati ya Kenya Airways na Congo Airways arangiriye ntavugururwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!