Ibihe bidasanzwe muri izo Ntara byashyizweho muri Gicurasi uyu mwaka, aho izo ntara zahawe abayobozi ba gisirikare hagamijwe guhashya imitwe yitwaje intwaro yayogoje ako gace.
Biteganyijwe ko abadepite bashobora kongera igihe ibihe bidasanzwe bigomba kumara muri izo ntara zombi, nkuko ikinyamakuru Actualité cyo muri Congo cyabitangaje.
Nibaramuka bemeje ko ibyo bihe byongerwa, bizaba bibaye ku nshuro ya gatandatu mu mezi atatu ashize.
Inteko igiye guterana yiga kuri icyo kibazo, nyuma yo gushyiraho Komisiyo yihariye icukumbura umusaruro ibyo bihe bidasanzwe bimaze gutanga muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, hashingiwe ku cyatumye bijyaho.
Ntabwo Komisiyo iratanga ibyavuye muri raporo yayo, nta n’ubwo biramenyekana niba bazayigaragaza kuri uyu wa Kabiri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!