Iki gitero cyagabwe n’abarwanyi ba FDLR mu gace ka Lubero gaherereye muri Kivu y’Amajyaruguru mu ijoro ryo kuwa kane rishyira kuwa Gatanu, cyahitanye abantu batatu abandi bane barakomereka bikabije nk’uko Joy Bokeli umuyobozi w’agace ka Lubero yabitangaje.
Bokeli yavuze ko icyo gitero cyagabwe n’abantu bitwaje intwaro mu ma saa cyenda z’ijoro, ndetse ahamaya ko ari abarwanyi ba FDLR.
Ati “Aba barwanyi bateye bagamije gusahura imitungo y’abatuye muri aka gace, bityo abantu batatu bashatse guhangana nabo nibo bishwe, abandi bashatse guhunga bakomerekejwe n’amasasu abandi bakomeretswa n’imihoro.”
Bokeli yakomeje avuga ko aka gace gasa n’akashizemo abantu, bahunga ndetse n’abikomeje bakahasigara bakutse imitima kuko nta ngabo zo kubarindira umutekano zihari, ariko ngo hafashwe ingamba zituma aka gace kagarura umutuzo.
Urubuga china.org.cn dukesha iyi nkuru, rwatangaje ko Bokeli yavuze ko ibikorwa nk’ibyo bya kinyamanswa bikorwa n’imitwe yitwaje intwaro ihunga igitutu ingabo za Leta ziri kuyishyiraho ngo bayirandure mu burasirazuba bwa Congo.



















TANGA IGITEKEREZO